in

Umushoferi utwara ikamyo yarokotse impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana.

Uyu mushoferi utwara ikamyo mu Bwongereza yarokotse by’igitangaza impanuka mu mpera z’icyumweru gishize,ubwo iyi modoka ye yagongaga bariyeri y’umuhanda igacikamo ibice hanyuma isigara ihanamye ku muhanda wo hejuru ku ntera ireshya na metero 24 hejuru.

Amafoto yashyizwe hanze nyuma y’uko iyi kamyo ikoze impanuka yagaragaje igice kimwe cyayo cyarenze umuhanda hafi no guhanuka mu muhanda wo hasi.

Iyi kamyo yahise ifunga umuhanda bituma na polisi ishaka uburyo iyikura mu nzira ariko ntabwo hatangajwe niba hari uwakomerekeye muri iyi mpanuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abaganga bagize icyo batangaza ku kuba waha undi muntu ijisho|Igisubizo ku mukunzi wa Niyo Bosco wifuzaga kumuha ijisho.

Ubuhamya bukomeye bw’umugore wabyaye imbeba ,umugabo we agahita ahunga.