in

‘abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi’ Dore akamaro wahishwe ko kurangiza ku mugabo(soma witonze)

‘abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi’ Dore akamaro wahishwe ko kurangiza ku mugabo(soma witonze)

Akamaro ko kurangiza ku mugabo

Imikorere y’ubwonko

Mu gihe cyo kurangiza imikorere y’ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n’umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw’umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

Kugabanya uburibwe

Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi mu kureba niba ocytocin itakoreshwa mu kuvura uburibwe buhoraho (nko ku barwaye kanseri, abakoze impanuka) ndetse no kuvura umutwe w’uruhande rumwe.

Kanseri ya Prostate

Inyigo yakozwe mu 2004 n’ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n’abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw’amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

Kurwanya Stress

Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy’imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kwirukana stress no gutera umutuzo.

Gusinzira

Mu gihe cyo kurangiza; umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y’imibonano.

Gutinda kurangiza

Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy’imibonano.

Kuramba

Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi.

Ubu bushakashatsi kandi bwanzuye ko impamvu nyamukuru ari uko imibonano ari imwe muri siporo bikaba birwanya indwara nk’imitsi, umubyibuho ukabije, diyabete. Kandi izi ndwara ziri mu zihitana benshi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Izindi kipe zifite abafana b’abakene nyakujya’ Dj Brianne yaryohewe n’ifaranga ry’umurayon bituma avuga n’akarimurori gusa yavuze ikintu kidasanzwe abafana ba Rayon batandukaniye ho n’abandi bafana bose bo mu Rwanda 

Ikipe ya Rayon Sports ikubiswe inshyi ku munsi watangiye bishimiye cyane