in

Abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu bari mu ihurizo rikomeye cyane kubera umukino urahuza APR FC na Kiyovu Sports

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bari mu gihirahiro bibaza ikipe bari bujye inyuma mu mukino urahuza ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports umukino uraba kuri uyu wa Gatatu saa 18:00 i Nyamirambo muri Shampiyona y’umupira w’amaguru yu Rwanda.

Ibi bije nyuma y’aho abafana ba APR FC byagaragaye bafana ikipe ya Kiyovu Sports ubwo yakinaga n’ikipe ya Rayon Sports bikaza kurangira Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

None ubu abafana ba Rayon Sports bari kwibaza niba barajya gufana APR FC kugira ngo bihorere kuri Kiyovu Sports ihora ibatsinda muri iyi minsi, abandi bafana ba Rayon Sports bakibaza niba barajya gufana Kiyovu Sports kugira ngo bihorere kuri APR FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe imwe muri 3 ziyoboye hano mu Rwanda yanze kongera gukinira ikipe ye kubera ubwoba yatewe n’umuntu afitiye ideni rikomeye

Nyagatare:Umugabo akurikiranyweho icyaha kidasanzwe cyo gusambanya abana 10 b’abahungu n’umwe w’umukobwa mu kwezi kumwe gusa