in

Umukinnyi w’ikipe imwe muri 3 ziyoboye hano mu Rwanda yanze kongera gukinira ikipe ye kubera ubwoba yatewe n’umuntu afitiye ideni rikomeye

Umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda w’ikipe ya Kiyovu Sport witwa Hakizimana Felcien yanze kongera gukinira iyi kipe kubera ubwo yatewe n’umuntu afitiye ideni.

Hashize igihe Hakizimana Felcien uzwi nka Cannavalo adakora imyitozo ndetse nta mukino n’umwe akinira Kiyovu Sport kubera kubeshya ubuyobozi bw’iyi kipe ko afite imvune itamwemerera kuba yakina.

Uyu musore ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwaramwemereye ngo abanze yivuze neza azagaruke ameze neza gusa amakuru ahari avuga ko uyu musore yabeshye ubuyobozi bw’iyi kipe.

YEGOB yamenye ko Hakizimana Felcien yabwiye umuyobozi wa Kiyovu Sports ko hari umuntu afitiye ideni wamuteye ubwoba amubwira ko atemerewe kujya mu kibuga na rimwe kugeza amwishyuye amafaranga ye amufitiye.

Uyu musore ibi yabibwiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sport byatewe nuko, ubwo Kiyovu Sport yaguraga uyu mukinnyi avuye mu ikipe ya Marine FC yamwemereye kumuha Milliyoni 8 zo kumugura yarangiza agahabwa Milliyoni 2 gusa, akabwirwa ko izindi azazihabwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 none ukwezi kwa 11 kugiye kurangira.

Hakizimana Felcien ikigaragara ntabwo ari ideni afitiye umuntu ahubwo akomeje gukora ibi byose kugirango ubuyobozi bw’iyi kipe bubashe kugirango abe yakishyirwa ibyo bamurimo nubwo ibi atari ibintu byakishimirwa n’abantu benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yiyemeje gutana mu mitwe na Tonton w’umuhungu we Ryan wamubwiye kwifotoza mu buryo budasanzwe

Abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu bari mu ihurizo rikomeye cyane kubera umukino urahuza APR FC na Kiyovu Sports