in

Nyagatare:Umugabo akurikiranyweho icyaha kidasanzwe cyo gusambanya abana 10 b’abahungu n’umwe w’umukobwa mu kwezi kumwe gusa

Umugabo akurikiranyweho icyaha kidasanzwe cyo gusambanya abana 10 b’abahungu n’umwe w’umukobwa mu kwezi kumwe gusa.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko yatawe muri yombi tariki 20 Ugushyingo 2022, afatiwe mu Mudugudu wa Barija B mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko akekwaho gusambanya abana 11 barimo abahungu 10 n’uw’umukobwa umwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu na 14.

Aba bana akekwaho gusambanya mu bihe bitandukanye bose muri uku kwezi k’Ugushyingo, Ubugenzacyaha buvuga ko yabashukishaga ubuhendana, akabagurira utuntu two kurya no kunywa, ubundi akabereka film z’urukozasoni.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu bari mu ihurizo rikomeye cyane kubera umukino urahuza APR FC na Kiyovu Sports

Umutoza Ben Moussa yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 arabanza mu kibuga bacakirana na Kiyovu Sports