in

Abafana ba APR FC batoranyije umukinnyi umwe bamukandira akanyenyeri abandi babarebera ku ruhande

Abafana ba APR FC batoranyije umukinnyi umwe bamukandira akanyenyeri abandi babarebera ku ruhande

Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa shampiyona n’ikipe ya Police FC umukino urangira ikipe ya APR FC ibonye intsinzi.

Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC irimo ikangata cyane nkuko benshi bayihaga amahirwe yo kubona amanota 3 bijyanye n’abakinnyi bakomeye APR FC yaburaga barimo Bindjeme ndetse na Mbaoma.

Ikipe ya APR FC n’umutoza wayo Thierry froger wabonaga ko bakina ibintu by’abantu bakuru Kandi bigaragaza ko bashaka kubona igitego biza no kugenda neza mu gice cya kabiri bahita bakibona gitsinzwe na Ruboneka jean Bosco wari wakinishijwe aca kuruhande.

Iki gitego kimwe ku busa ni nacyo cyatandukanyije impande zombi nubwo ikipe ya Police FC yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ariko ukabona ko ibyo bakina ntabwo byatanga igitego na kimwe birangira gutyo APR FC ibonye intsinzi bikomeza kuyiha amahirwe yo gutwara igikombe.

Nyuma y’umukino abafana b’ikipe ya APR FC baje guhamagara Ruboneka jean Bosco watsinze iki gitego bamuhereza amafaranga nubwo mu byukuri atari we waagize umukino mwiza kurusha abarimo Sharaf Eildin Shaiboub ndetse na Bacca wanamuhaye umupira wavuyemo iki gitego.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Omah Lay yakuriye inzira ku murima abakobwa bamwifuza

Ifoto y’abakobwa 5 bakomoka mu gihugu cya Cameroon iri guca ibintu bitewe ni uko barakariye ikipe yabo y’igihugu