in

Ababyeyi gusa: Dore imyambaro myiza umugore utwite akwiye kwambara itamubangamiye

Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n’igihe arimo.

Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n’uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye.

Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane igihe utwite; ni byiza kwambara isutiye igukwiriye neza, cyane ko amabere ari mu bice bibyibuha cyane igihe umugore atwite, biba byiza iyo aguze ijyanye n’uko amabere angina; kwambara imyenda ibasha gukweduka (irimo elastic) biba byiza; kwambara imyenda ijyanye n’uko ikirere kimeze ni ukuvuga niba hashyushye cyangwa hakonje; ndetse akibuka kwambara imyenda isa neza kugirango yirinde indwara z’uruhu zaturuka ku mwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni wowe ubwirwa: Ntuzigere unywa amazi muri iki gihe kabone niyo waba ufite inyota nk’ubutayu

Chriss Eazy yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi