in

Aba basore b’impanga z’Abadiaspora bamaze imyaka irenga 9 mu Bufaransa|Bavuga ikinyarwanda gitangaje.

Aba basore b’Abanyarwanda ariko baba mu gihugu cy’Ubufaransa baratangaje cyane kubera ikinyarwanda bavuga.Joe Baninas na Chris Baninas bavutse ari impanga bavuka kuri mama wabo w’umunyarwandakazi ndetse na Papa wabo w’umunyamahanga.

Aba basore baganira na Chita Magic TV batangaje ko bakuriye muri Uganda, aho bagiye biga ikinyarwanda gike, ariko nyuma baza kwimukira mu gihugu cy’ubufaransa aho bamaze imyaka 9 yose.Aba basore kandi b’impanga bakunda gusetsa cyane kandi ubona ko bafite ishyaka ryo kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda nubwo rubagora cyane bakagenda baruvanga n’icyongereza.Joe na Chris bavuga ko ari abahanzi ,bamaze imyaka irenga ibiri mu muziki.Muri iki kiganiro kandi basabye abanyarwanda kubashyigikira no kubakurikira ku mbuga zabo nkoranyambaga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yashyize hanze amashusho ari mu gitanda na Bruce Melodie.

Selena Gomez agiye kubabaza bikomeye abakunzi be.