in

NdababayeNdababaye

Selena Gomez agiye kubabaza bikomeye abakunzi be.

Umuhanzikazi ukunzwe cyane ku isi yose ,Selena Gomez yatangaje ko agiye kureka umuziki ,ikintu kizababaza cyane abamukunda bitewe n’indirimbo ze zikora benshi ku mutima.

Uyu mukobwa w’umunyamerika,Selena Gomez yamamaye mu ndirimbo zitandukanye akenshi yaririmbye yibanda ku rukundo, muri izo ndirimbo harimo Can’t Keep My Hands To Myself, Come & Get It,Same Old Love n’izindi nyinshi. Uyu muhanzikazi n’ubwo ari muri bamwe bakunzwe kuri we arashaka kubireka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kabuhariwe cyandika ku myidagaduro cyitwa Vogue Magazine, Selena Gomez yatangaje ko atagishaka kuguma mu ruhando rwa muzika. Mu magambo ye yagize ati “Mu myaka 2 ishize naribazaga nti kuki nkikora umuziki?”

Yakomeje agira ati “N’ubwo mfite abafana benshi gusa hari abantu benshi bankundira muri filme kandi nanjye nkunda kuzikina cyane kurusha uko nkunda umuziki ariyo mpamvu nshaka kureka kuririmba nkakora filime n’ibindi nkunda”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba basore b’impanga z’Abadiaspora bamaze imyaka irenga 9 mu Bufaransa|Bavuga ikinyarwanda gitangaje.

Wa munyamakuru ukunzwe cyane muri RBA yakoze ubukwe .