in ,

Breaking news:Reba ibyo urukiko rwanzuye ku musore wa Manchester United.

Umusore w’umwongereza ukinira Manchester United Mason Will John Greenwood urukiko ruri kumuburanisha rwanzuye ko afungurwa byagateganyo akajya yitaba urukiko ari hanze.

Urukiko ruri kuburanisha ikirego cya Greenwood rwategetse uyu musore kwirinda gushyira ibyo abonye byose ku mbuga nkoranyambaga ze kuko niyibeshya agashyira hanze ibibangamira umukobwa wamureze ko nabyo azabikurikiranirwa n’amategeko.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ari gukurikiranwaho icyaha cyo guhohotera umukobwa bahoze bakundana.

Greenwood ubu wahagaritswe n’ikipe ya Manchester United ndetse akaba yaranakuwe ku rutonde rwa FIFA rw’abakinnyi bakinwa mu mikino ya FIFA itanga amafaranga n’imikino imeze nka Betty ndetse uruganda rwa NIKE rukaba rwaramaze guhagarika amasezerano rwari rufitanye nawe yo kurwamamariza.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy nyuma yo gukora ubukwe agarutse mu yindi sura yo kuramya no guhimbaza Imana

Ese urifuza kumenya uko wakomeza urukundo n’umukunzi wawe? Dore ibintu 5 wakora