in

Ese urifuza kumenya uko wakomeza urukundo n’umukunzi wawe? Dore ibintu 5 wakora

Dore ibintu wakora kugira ngo urukundo n’umukunzi wawe rukomere:

  1. Kwiga gutegana amatwi

Iyo ni ingingo ikomeye ku babana bakundana kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

2. Guharanira ukuri :

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura

3. Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga :

Si byiza gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

4.Kutiha rubanda :

Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa, mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

5. Kurangwa n’ubufatanye :

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

Si ibyo gusa dore n’ibindi bintu byagufasha ugakomera mu rukundo:  kumenya uburyo mukemuramo amakimbirane hagati yanyu, ntuzarambirwe gushimira, jya ugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu ikindi ukagerageza gukora ibintu bishya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news:Reba ibyo urukiko rwanzuye ku musore wa Manchester United.

Umusore yigaramye umukunzi we ku munsi w’ubukwe nyuma yo gusanga yaramuhishe ibanga rikomeye (inkuru irambuye)