in

Meddy nyuma yo gukora ubukwe agarutse mu yindi sura yo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard uzwi muri muzika ku izina rya Meddy usigaye ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi yashize yakoze ubukwe n’umukobwa wo mu gihugu cya Ethiopia umugore we bakunze kumwita Mimi.

Uyu Meddy nyuma y’ubukwe yatangaje ko agiye kureke kuririmba indirimbo yari asanzwe aririmba zo mu njyana ya Afrobeat atangaza ko agiye kujya aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Kuri ubu ibyavuzwe bigiye gusohora kuko agiye gushyira hanze indirimbo ye yambere y’Imana yateguje abantu kuva kera iyo ndirimbo ngo ni nayo izahita imyinziza mu kuramya na guhimbaza Imana.

Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise Queen of Shiba yari yiganjemo amashusho yo mu bukwe bwe n’umukobwa wo mu gihugu cya Ethiopia bita Mimi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiciro byo kuzareba umukino w’Amavubi na Mali byamenyekanye.

Breaking news:Reba ibyo urukiko rwanzuye ku musore wa Manchester United.