Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka.
Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.
Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.
Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za “Ocytocynes » yinjira mu wo murimo gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo ku gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n’abashakanye gusa.
Ku ijosi: Gusoma umuntu ni ikimenyetso cy’uko umwifuza.
Ku kiganza: Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z’Abami bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.
Gusomana ku rurimi: Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerana hagati y’abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n’uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo ngo na bwo bugenda bucika.
Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.