21:35 CET Mwakozeeeeeeeee Mwese abo Twabanye kuri uyu mukino!!!!!!!!!
Tuzajya tubana Live mu mikino myinshi STAY TURNED WITH YEGO B
21:30 CET UMUKINO URARANGIYEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!
BORUSSIA DORTMUND 2-3 BAYERN MUNICH
Rutahizamu Robert Lewandowski ahesheje ikipe ye ya Bayern Munich nyuma yo kuva inyuma bagatsinda ibitego bitatu.
[97′]
Dortmund 2-3 Bayern Munich
Lewandowski ateye kufura yari yegereye izamu ariko umupira ujya hanze y’izamu.
[90′]
IMINOTA 10 Y’INYONGERA!!!!!!!!!!!
Umusifuzi wa kane yongeye ho iminota 10.
Ese Bayern Munich iratsinda uyu mukino cg Dortmund irishyura?
[87′]
GUSIMBUZA!!!!!!!!
Dortmund 2-3 Bayern Munich
Tanguy Niazou asimbuye Kingsley Coman kuruhande rwa Bayern Munich.
[81′]
GUSIMBUZA!!!!!!!!!
Rutahizamu Erling Haaland asimbuwe na Steffen Tiggers naho Nico Schulz asimburwa na Raphael Guerreiro kuruhande rwa Dortmund.
[78′]
IKARITA Y’UMUTUKU!!!!!!!!!!!!!!!
Dortmund 2-3 Bayern Munich
Umutoza wa Borussia Dortmund, Marco Rose ahawe ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita ebyiri z’umuhondo nyuma y’amahane menshi ahawe ikarita y’umutuku azamurwa mubafana.
[76′]
Dortmund 2-3 Bayern Munich
GOOOOOOOOOOOOAAAAALLLLLLLLL — Lewandowski
Robert Lewandowski ntakosa yakora kuri Penaliti.
[75′]
Dortmund 2-2 Bayern Munich
PENALTIIIIIIIII YA Bayern Munich— Lewandowski afite umupira nyuma yaho VAR iyitanze
[71′]
Dortmund 2-2 Bayern Munich
Abafana bagera kubihumi 15 000 nibo bafana ba Borussia Dortmund bitabiriye uyu mukino.
[66′]
GUSIMBUZA!!!!!!!!!!!
Dortmund 2-2 Bayern Munich
Julian Brandt asimbuwe na Marius nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo ku mutwe.
[64′]
GUSIMBUZA!!!!!!!!
Dortmund 2-2 Bayern Munich
Abakinnyi nka Serge Gnabry na Jamal Musiala basimbuye Leroy Sane na Leon Goretzka ba Bayern Munich.
[60′]
Dortmund 2-2 Bayern Munich
Amakipe yombi Ari gushakisha uko yabona igitego cya gatatu cy’itsinzi gusa ba Myugariro kumpande zombi bakitwara neza.
[52′]
Borussia Dortmund 2-2 Bayern Munich
Abakinnyi ba Borussia Dortmund buzuye ku musifuzi basaba guhabwa Penaliti nyuma yuko Myugariro wa Bayern Munich ateze mu rubuga rwa nyezamu ariko umusifuzi arayanga.
[49′]
Borussia Dortmund 2-2 Bayern Munich
EEEEEEEEEEEEEEH GOOOOOOOOOOOOOOAAAALLLLLLLLLLLLLLLLLLLL —Erling Haaland
Mbega umwataka were, Erling Haaland atsinze igitego cyiza pe, umunyezamu Neuer ntacyo yari gukora.
20:35 CET IGICE CYA KABIRI KIRANGIYEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Dortmund 1-2 Bayern Munich
Igice Cya kabiri kiratangiye, ese Borussia Dortmund irishyura cyangwa Bayern Munich iratsinda ibindi?
Nibyo kwitega muri icyi gice cya kabiri
Ikazeeeeee!!!!!!!!
20:19 CET IGICE CYA MBERE KIRATANGIYEEEEEEEE!!!!!!!!!!
Borussia Dortmund 1-2 Bayern Munich
Nyuma yo kubanzwa igitego Ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona Bayern Munich ivuye inyuma itsinda ibitego bibiri, ibifashijwemo na Lewandowski na Coman baje bishyura igitego cya Brandt.
[40′]
Borussia Dortmund 1-2 Bayern Munich
GOOOOOOOOOOOOOAAAALLLLLL —Kingsley Coman
Nkuko bisanzwe mababa wa Bayern Munich, Coman nta kosa yari gukora nyuma y’igihe kinini akomanga kw’izamu rya Dortmund.
[32′]
Dortmund 1-1 Bayern Munich
Jude Bellingham ateye ishoti Ari kure cyane gusa umupira uragenda ujya inyuma kure y’izamu.
[25′]
Dortmund 1-1 Bayern Munich
Haaland ashakishije Brandt murubuga rwa Penaliti gusa ntabwo uyu mukinnyi ntabwo awufashe, kurundi ruhande Kobel akuraho umupira
[20′]
Dortmund 1-1 Bayern Munich
Ikipe ziri gukina neza buri imwe igenda ihusha uburyo gusa Dortmund imaze guhusha uburyo buniri bwabazwe.
[11′]
Dortmund 1-1 Bayern Munich
Iki gitego Lewandowski atsinze ni igitego cye cya 117 atsinze yasohotse hanze ya Allianz Arena anganya agahigo na rutahizamu Klaus Fischer nkuko Sky Sports ibitangaje.
[9′]
Dortmund 1-1 Bayern Munich
GOOOOOOOOOOOAAALLLLLLLLLLL — Lewandowski
Nta gutinda mu makona rutahizamu Lewandowski ntabwo yaha Dortmund nakanya nagato ko kwishimira igitego Bari batsinze.
[6′]
Dortmund 1-0 Bayern Munich
GOOOOOOOOOOOAAALLLLLLLLLLL—Brandt
Brandt atsinze igitego cyiza ku mupira mwiza ahawe na Jude Bellingham.
[3′]
Dortmund 0-0 Bayern Munich
Myugariro Mats Hammers akinnye neza agarura rutahizamu Coman, atanze umupira neza kwa Reus nawe awuha Erling Haaland, umunyezamu Neuer akuramo umupira neza. Uburyohe bw’uyu mukino bwajya bwatangira.
19:30 CET Umukino Uratangiyeeeeee!!!!!!!!!!
Dortmund 0-0 Bayern Munich
[1′] amakipe yose yiteguriye guhangana.
19:25 CET ICYO IMIBARE IVUGA MBERE Y’UYU MUKINO:
🔵Nta wundi mu mukino mugihugu cy’Ubudage umaze gukinwa incuro nyinshi kurusha uyu mukino wa Borussia Dortmund vs Bayern Munich.
🔴 Bayern Munich imaze gutakaza imikino myinshi ikina na Dortmund kurusha indi kipe iyo ariyo yose, itsindwa imikino 32 yose, na Borussia Dortmund nayo niyo kipe imaze kuyitsinda incuro nyinshi kurusha Andi makipe yose kuva yahangwa, Bayern Munich imaze kuyitsinda incuro 63 zose.
🔵 Bayern Munich imaze gutsinda imikino yayo yose igera kuri itandatu iheruka ikina na Dortmund, ibintu bitabaye mbere hose ko Borussia Dortmund yatsindwa imikino myinshi yikurikiranya nkiyi muri uyu mukino.
🔴 Borussia Dortmund imaze gutsindwa imikino itatu iheruka yakiriye ikina na Bayern Munich, byabaye gusa ikina na Hamburger Sv kuva mu mwaka wa 1982 kugera 1984 byongera ikina na Juventus kuva 1993 kugera 2015 itsindwa imikino ine na buri kipe.
🔵Nyuma y’amanota 30 mu mikino 13 ya Bundesliga, Borussia Dortmund iri gukina umwaka w’imikino wa gatatu yitwara neza kuva igihe hashyiriweho guhabwa amanota atatu kuri buri mukino utsinze, bagize amanota menshi mu mwaka wa 2010-11 bagira amanota 34 na 2018-19 bagira 33.
🔴 Dortmund yatangiye umwaka w’imikino itsinda imikino irindwi yakiriye kunshuro yayo yambere muri Bundesliga, Borussia Dortmund imaze imikino 11 yose idatsirwa Iduna Park, gutsinda iri joro birabagira ikipe yanditse amateka yo kumara imikino 12 idatsindiwe murugo.
19:07 CET : Signal Iduna Park igiye gukinirwa ho umukino iri joro uko bihagaze.
19:00 CET: ABAKINNYI BAGEZE KURI SIGNAL IDUNA PARK (Amafoto)
18:35 CET ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KUMPANDE ZOMBI:
Dortmund XI: Kobel; Guerreiro, Hummels, Akanji, Meunier; Can, Dahoud, Bellingham; Brandt, Reus, Haaland.
Bayern Munich XI: Neuer; Pavard, Upamecano, Hernández, Davies; Tolisso, Goretzka; Coman, Müller, Sané; Lewandowski.
20:22 CET IKIBUGA Signal Iduna Park.
18:20 CET: IKAZE KURI BURI WESE!!!!!!
Duhaye ikaze buri umwe wese Aho waba uherereye hose Live natwe ku mukino uri buhuze amakipe y’ibigugu yo mu gihugu cy’Ubudage, Aho ikipe ya Borussia Dortmund iri buhe ikaze ikipe ya Bayern Munich ku mukino w’Umunsi wa 14 wa Bundesliga kuri Signal Iduna Park.