in

Ibyo kurya byo kwitaho mu gihe ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Tariki ya mbere Ukuboza buri mwaka isi yose izirikana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Muri uyu mwaka wa 2017 intego iragira iti:

“TWIPIMISHE SIDA. KU UYIFITE, GUTANGIRA NO KUGUMA KU MITI NI UBUZIMA BURAMBYE.”

Ese imiti gusa kuyigumaho birahagije niba waramaze kwandura? Wibuke ko imiti ijya mu mubiri, kandi uwo mubiri wamaze gutakaza ubudahangarwa bwawo kubera ya virusi yawinjiyemo.

Hamwe n’imiti ufata, ifunguro riboneye bizagufashiriza hamwe kugiraubuzima burambye,ufatanye n’abandi mu iterambere.

Nubwo nta funguro ryihariye rigenewe ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ariko hari amafunguro y’ingenzi kuri bo cyane cyane afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo.

Hano twagukusanyirije amafunguro ukwiye kwitaho niba ufite ubwo bwandu, ndetse niba ufite uwawe wamaze kwandura kuyamutegurira ni ukumwongerera icyizere cyo kubaho.

Amafunguro y’ingenzi ku muntu wanduye agakoko gatera SIDA

Niba waranduye, kwita ku mirire yawe ni ngombwa

1.Imbuto n’imboga bihagije

Imbuto n’imboga bikungahaye ku bisohora uburozi mu mubiri, bikanarinda ubudahangarwa. Byibuze kuri buri funguro ntihagakwiye kuburaho imboga n’imbuto ku gipimo gihagije. Bigushobokeye byibuze kimwe cya kabiri cy’ibyo uriye cyakabaye kigizwe n’imbuto n’imboga. Amoko yose, azaguha ibyo umubiri ukeneye

2.Amafunguro aguha poroteyine

Poroteyine nizo umubiri ukoresha mu gukomeza imikaya no kongerera ingufu ubudahangarwa. Inyama y’iroti, inkoko, amafi, amagi, ibishyimbo n’ubunyobwa ni ingero z’ibanze z’aho wakura poroteyine. Ukibuka ko atari byiza kuvanga poroteyine zo mu matungo n’izituruka mu bimera.

By’umwihariko niba waratakaje ibiro cyangwa uri ku miti yo ku rwego rwa nyuma mu yigabanya ubwandu, ni byiza kwita ku mafunguro aguha poroteyine

3.Impeke zuzuye

Nkuko ibinyabiziga bikenera lisansi cg mazutu ngo bigende, niko n’umubiri ukeneye ingufu ngo ubashe gukora. Ibiguha ingufu byo ku rwego rwo hejuru harimo ibinyampeke byuzuye, muri byo twavuga umuceri, ingano, uburo, amasaka bigifite agahu k’inyuma (umuceri n’ingano by’ikigina). Bikungahaye kuri vitamin B zinyuranye na fibres, byose bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bikanakurinda kugira ibinure byirundanya ahantu hamwe cyane cyane mu bitugu no ku nda, bikunze gufata abafata imiti igabanya ubwandu.

4.Gabanya isukari n’umunyu

Byaba biterwa na virusi ubwayo cyangwa imiti, iyo ufite agakoko gatera SIDA uba ufite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zinyuranye z’umutima. Isukari nyinshi n’umunyu mwinshi byongera ibyo byago. Niyo mpamvu ari byiza kugabanya amasukari n’ibyo arimo ukabisimbuza imbuto n’imitobe izikomokamo. Umunyu nawo usabwa gufata utarengeje 2.3g ku munsi (ubusanzwe twemerewe 5g ku munsi).

5.Ibinyamavuta bifate mu rugero

Nubwo ibinyamavuta nabyo bitwongerera ingufu, ariko nanone biba bifite calories nyinshi. Niba udashaka kongera ibiro, bifungure mu rugero ruto. Twavuga nk’amavuta asanzwe, avoka, ubunyobwa, ibihwagari

6.Fata ibyo kunywa byinshi

Usanga abantu tudakunze kunywa amazi ahubwo tugashyira imbere ibisembuye. Niba ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ho ni umwihariko. Byibuze ku munsi ukwiye kunywa udukombe 10 tw’amazi. Hamwe n’ibyo ureke ibisembuye burundu ubisimbuze imitobe wikoreye ivuye mu mbuto, itongewemo ikindi kintu. Kunywa cyane bituma ibisigazwa by’imiti bisohoka mu mubiri mu gihe uri kunyara.

7.Ita kuri aya mabwiriza

Kuko HIV igabanya ubudahangarwa bwawe, ibidatera abandi indwara wowe bishobora kukugeza kure. Rero gerageza wite kuri aya mabwiriza y’isuku n’imirire:

  • Karaba intoki n’amazi meza n’isabune mbere na nyuma yo kurya. Ibikoresho bikomeretsa wakoresheje ubisukure ukimara kubikoresha
  • Irinde amagi mabisi. Inyama, n’ibikomoka mu mazi banza ubiteke bishye neza mbere yo kubirya.
  • Imboga n’imbuto bironge mu mazi meza mbere yo kubirya
  • Ibyo kurya bishaje bigendere kure, ndetse wibuke kureba garanti y’ibyo uguze
  • Ibyo kurya byasigaye banza ubishyushye mbere yo kongera kubirya
  • Niba utizeye amazi y’aho ugiye, teka ayawe uyagendane cyangwa ugure apfundikiye

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yateguye impano kugirango atungure umukunzi we ,amusanga bamusambanya||uko byarangiye birababaje.

Robert Lewandowski ahesheje itsinzi ikipe ye ya Bayern Munich baturutse inyuma batsinda Dortmund