Umukunzi wacu yatugejejeho ikibazo kimukoreye cyo kuba akeka ko yanduje umugabo we SIDA nyuma yo kumuca inyuma akaba agusaba inama y’uko yabyitwaramo.
Yagize ati:”
Muraho basomyi beza b’uru rubuga. Nabonye mugira inama abandi none nanjye ndabagannye kugirango mumfashe mumpe inama zatuma nsohoka mu kibazo kinkomereye ku buryo nsigaye ntekereza no kwiyahura.
Ikibazo cyanjye rero giteye gitya: Byatangiye umugabo w’incuti yacu anyikundishwaho nkumva ari ibisanzwe kuko yari incuti y’umuryango.
Nyuma y’igihe yaje gucunga umugabo wanjye adahari aza kunsura murumva ntacyo yikekaga nyine n’uwari kuhamubona nta kibazo yari kubibanamo.
Nk’uko bisanzwe twaraganiriye gusa aza kunyerurira ko ankunda. Twaganiriyeho umwanya gusa nanjye sinzi uko byagenze rwose nashidutse turyamanye.
Kuva uwo munsi nabuze amahoro kuko numvaga nakoze amahano ndetse nahemukiye umugabo wanjye dore ko ntacyo namuburanye.
Nyuma yo kurwana n’umutima naje kwiyemeza kujya kwa muganga kwipimisha ngo ndebe niba nta ndwara yanteye maze nsanga yaranyanduje SIDA. Ikibabaje ni uko nari naramaze kuryamana n’umugabo wanjye ku buryo ubu mfite ubwoba ko na we namwanduje.
Ubu sinkirya ngo bimanuke ndara nibaza nkirirwa nibaza byarancanze kandi umugabo nawe atangiye kujya akeka ko hari ikitagenda kuko byananiye kubimuhisha. Murumva na mwe ko bigoye rwose.
Kuri ubu numva namubwira ibyambayeho ariko nabuze aho nabihera pe, iyaba ari ukumuca inyuma gusa hatarimo iyo kabutindi ikindi nibaza ndamutse nsanze naramwanduje uko nakwifata, icyo nabwira abana banjye, umuryango mbese mba numva nenda gusara neza neza.
Hari ubwo numva nakwiyahura bikarangira ariko na byo nabiburiye imbaraga cyane cyane kuko numva abana banjye ntaho naba mbasize ntazi ko na se wa bo nibura ari muzima.
None rero bavandimwe nimumfashe mungire inama kandi mumbabarire rwose ntimuntuke ndabizi ko nakosheje ndetse nakoze ibidakorwa ariko mumbabarire ntimunsonge pe.
Murakoze “