Umukinnyi w’icyamamare, Zlatan Ibrahimovic yagize ikiniga maze aririra imbere y’abanyamakuru ubwo bamubazaga uko abana ba bakiriye icyemezo cye cyo kwerekeza muri Suede .
Nyuma y’imyaka itanu asezeye mu ikipe y’Igihugu, Zlatan Ibrahimović ategerejweho kongera kwambara umwenda w’umuhondo wa Suède muri iki cyumweru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, uyu mugabo w’imyaka 39 yabajijwe icyatumye yemera gusubira mu ikipe y’Igihugu n’uko abahungu be; Maximilian w’imyaka 14 na Vincent w’imyaka 12, bakiriye ko yabasize agasanga bagenzi be bazakinana.
Asubiza iki kibazo, Zlatan yavuze ko atari ikibazo cyiza, akomeza avuga ko umuhungu we atabyakiriye neza, ariko ubu bimeze neza.
Ati “Icyo ntabwo ari ikibazo cyiza ubajije. Mfite Vincent warize ubwo namusigaga, ariko ubu bimeze neza.”
Gusa, Zlatan Ibrahimović yananiwe kwifata ahita yipfuka mu maso, ahanagura amarira mbere yo gukomeza kuganira n’abanyamakuru.
https://youtu.be/nMVOlr1Rqv0