Rutahizamu w’ikipe ya PSG, Zlatan Ibrahimovic akaba mu rwego rwo gutangira umwaka yishimisha yarihembye kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari izwi nka LaFerrari, iyi akaba ariyo Ferrari ihenze ku isi.
Ubusanzwe uruganda rwa Ferrari rukaba rwarasohoye LaFerrari zigera kuri 499 gusamu isi hose by’umvikana ko kugirango uyitunge bisaba kuba ufite mu mufuka hameze neza cyane. La Ferrari rero ikaba igura kayabo ka miliyoni n’ibihumbi 300 by’amayero ayo akaba ari miliyari imwe na miliyoni 64 by’amanyarwanda.