in

Ese iyo ukuyemo inkweto ukumva zinuka ukoriki? Dore uko wabika neza inkweto mu gihe wumva ziri kunuka cyane bikabije

Abahanga mu by’imitibemeza ko gufata inkweto zinuka ukazishyira mu isashe warangiza ukazibika muri frigo mu gihe cy’amasaha 12 byibuze, ari imwe mu ngamba zo guhangana n’impumuro mbi kuko ubukonje bukabije bwica microbes zitera uyu munuko.

Nk’uko byemezwa n’umuhanga mu by’imiti, Natacha Baranyuzwe,ukorera muri Farumasi ’Vita gratia’ iri ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali uyu munuko w’inkweto uba ushobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Bikuze kugira ingaruka kuri ba nyirazo, bikaba binavugwa ko hari.

Abahanga mu by’imitibemeza ko gufata inkweto zinuka ukazishyira mu isashe warangiza ukazibika muri frigo mu gihe cy’amasaha 12 byibuze, ari imwe mu ngamba zo guhangana n’impumuro mbi kuko ubukonje bukabije bwica microbes zitera uyu munuko.

Nk’uko byemezwa n’umuhanga mu by’imiti, Natacha Baranyuzwe,ukorera muri Farumasi ’Vita gratia’ iri ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali uyu munuko w’inkweto uba ushobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Bikuze kugira ingaruka kuri ba nyirazo, bikaba binavugwa ko hari abasore bashwana n’abakunzi babo kubera kunutsa inkweto ( urubyiruko rwita ko ziba ziganira).

Baranyuze avuga ko iyi mpumuro iterwa na mikorobe ziba zihishe mu nkweto imbere ahajya amano. Akenshi inkweto zivugwaho ko zikunze kugira impumuro mbi ni izo gukorana imyitozo ngororamubiri, ariko ku bantu bagira ibyuya mu birenge izo bambaye zose zizana impumuro mbi.

Akomeza avuga hari uburyo butandukanye abantu bashobora gukoresha mu rwego rwo kwirinda iyi mpumuro.

Dore bumwe muri ubwo buryo:

Genzura ko tapis y’inkweto ihora yumutse, wirinde kwambara inkweto mu gihe itose kubera ibyuya cyangwa amazi. Niba tapis itose, yikuremo uyanike ku izuba cyangwa ugure iziba muri farumasi (Pharmacie) zabugenewe zirinda impumuro mbi mu nkweto.

– Anika inkweto ku izuba wakuyemo imishumi yazo; niba uri ahantu hatari izuba, fata ikweto zinuka uzishyire mu isashe ufunge neza maze uzishyire muri frigo, kuko ubukonje bukabije bwo muri frigo nabwo bwica bacteries zitera umunuko mu nkweto.

Iyo wazishyize muri frigo, zimaramo amasaha 12. Niba ufite umuguru umwe byaba byiza uzishyizemo nijoro igihe uryamye, ukaza kuzikuramo mu gitondo kandi ntugomba kwibagirwa kuzishyira mu isashe yabugenewe ifunze neza mbere yo kuzishyira muri frigo.

Yakomeje avuga ko iyo umunuko wanze gushira ujya muri farumasi kugura ibyitwa “Bicarbonane de sodium”, ugasuka mu nkweto nijoro mu gitondo ukazifata ukazikunguta, wa munuko uba washizemo.

Iyo wagerageje ubu buryo bwose bikanga wabigenza ute?

Abahanga bemeza ko iyo umuntu akoze ibyavuzwe haruguru byose umunuko ukanga gushira, ushobora kujya muri farumasi, bakakugira inama cyangwa ukajya kwa muganga bakakubwira icyo gukora.

Mu nama ushobora kugirwa harimo nko kwambara amasogisi akozwe mu ipamba, kwambara inkweto zifunguye zo mu bwoko bwa “sandal”, guhinduranya imiguru y’inkweto buri munsi n’ibindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo bwo kwivura Maraliya utagombye gufata indi imiti

Ndakuburiye: Ibi nutangira kubibona uzameye ko wowe n’impyiko zawe muri mu kaga