in

Zinedine Zidane agiye kubona akazi nyuma y’umutoza w’ikipe ikomeye i Burayi utarimo kwitwara neza

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi zinedine Zidane umaze igihe kinini ntakazi k’ubutoza afite agiye gutoza ikipe ya Chelsea mu minsi mike iri imbere.

Hashize igihe bivugwa cyane ko Zidane agiye kubona akazi benshi bahuriza ku gutoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ariko Didier Deschamps agahita yongererwa amasezerano biravugwa ko Boely nyiri Chelsea ashaka kumuha akazi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru gikomeye I Burayi Dail Maily kiratangaza ko nyuma yo kwirukanwa kwa Graham Potter bitewe ni uko ari kwitwara nabi Zinedine Zidane niwe ngo uzahita afata iyi kipe nyuma y’igihe kigera ku mwaka ntakazi afite.

Graham Potter amaze kwinubirwa n’abafana benshi b’ikipe ya Chelsea FC nyuma yo kugurirwa abakinnyi benshi barimo Joe Fléx, Enzo Fernandez, Koulibaly hamwe n’abandi benshi bigakomeza kwanga ashobora kwirukanwa vuba cyane hatagize igihinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo mu Nzove baba bakaniye nk’abari gukina final – AMAFOTO

“Rayon Sports nitwara Igikombe nzarya ikilo cy’ingurube n’ubwo ndi umuyisilamu” Minani Hemed wa Kiyovu Sports yishongoye ku Bareyo ku buryo bukomeye