in

Zimwe mu ndirimbo zahimbiwe Yvan Buravan zimwifuriza iruhuko ridashira

Nyuma y’uko umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu gihugu cy’ubuhinde azize indwara ya cancer, urupfu rwashenguye benshi ndetse bamwe mu bahanzi bagenzi be bahise bamuhimbira indirimbo zitandukanye zigaragaza agahinda batewe no kubura uyu muhanzi.

In Loving memory of Yvan Buravan ya Ariel Wayz

Iyi ni indirimbo yasohotse ku itariki 17 Kanama 2022 nyuma y’amasaha make Yvan Buravan yitabye imana igaragaramo umuhanzikazi Ariel Wayz.

R.I.P Yvan Buravan ya Rugamba Logan

RIP Yvan Buravan ni indirimbo yatuye Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022. yakozwe n’umuhanzi Rugamba Logan uherutse kugaragara kuri E.P ya Producer Opah ‘147Wave‘ ari na we wayikoze mu buryo bw’amajwi.

Ibihe ya Kevin Kade

’Ibihe’ ni indirimbo yaririmbwe n’umuhanzi Kevin Kade, ikaba imwe mu zikomeje gukorwa mu guha icyubahiro Yvan Buravan na Nkusi Thomas uzwi nka Yanga baherutse kwitaba Imana ku munsi umwe.

Naje ya Linda Montez

Ni indirimbo yumvikanamo ijwi rya Uncle Austin, yikiriza uyu muhanzikazi usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo nka ’Tufu Tufu’, ’Agakanzu’, ’Otegeera’,

Rumours ya Bwiza

Indirimbo Rumors y’umuhanzikazi Bwiza yasohotse ku wa 16 Kanama 2022.

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye wayihesheje igikombe cya shampiyona

I Nyakariro i wabo wa Yanga benshi basutse amarira ||icyo bamwibukiraho(video)