in

Umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse umwana we w’imfura ahita amuvugaho amagambo akomeye.

Umunyarwenya Anne Kansiime wo mu gihugu cy’Uganda amaze gutangaza ko yibarutse umwana w’umuhungu w’imfura ahita amutangazaho amagambo akomeye.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto ateruye ikibondo cye maze ayiherekeza amagambo akomeye aho yagize ati “My sins have truly been forgiven”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’aho yagize ati ”Ibyaha byanjye byababariwe”. Uyu munyarwenya yahise atangaza amazina y’uyu muziranenge avuga ko yitwa Selassie Ataho. Ni umwana yabyaranye n’umukunzi we Skylanta nawe wasazwe n’ibyishimo agatangaza ko uyu munsi bibarutseho ari wo Imana yabaremeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nimwiza Meghan yahishuye amafunguro azi guteka(amashusho)

Zimwe mu modoka z’abastar bakomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO).