in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Zimbabwe: Umugabo yakoze igikorwa cy’ubutwari arokora abantu bagera ku munani(Amafoto)

Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo abagenzi bo mu gihugu cya Zimbabwe bahiriye muri Bisi ubwo yagonganaga n’ikamyo yari itwaye peteroli mu ntara ya Manicaland.

Bisi ya Beta Private Limited itwara abagenzi bivugwa ko yagonganye n’iyi kamyo yari yikoreye lisansi, irashya abantu bari bayirimo bamwe barashya nubwo umubare w’abapfuye utaramenyekana.

Byarashobokaga ko bose bashya ariko Bwana Sirizani Butau yashyize ubuzima bwe mu kaga akurura abagenzi 8 abajyana ahari umutekano.

Amafoto ya Sirizani Butau azenguruka ku mbuga nkoranyambaga yazamuye amarangamutima ya benshi mu gitondo cya Noheri ubwo abantu bamenyaga ayo makuba.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter umukuru w’igihugu cya Zimbabwe yashimiye butau igikorwa yakoze kandi amwizeza ko bazaha icyubahiro ibyo yakoze .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi : Abantu 8 batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye nawe noheli

Nta Mukire Ubyina Nabi/Abantu Batangajwe N’imibyinire Ya Lionel Messi Ubwo Yari Yasohokanye N’umugore We (Video)