in

Zidane yanze gusonga Real Madrid no kuyigambanira, atera umugeri ubusabe bwa PSG.

Usibye gutungurana bishobora kuba mu mpera z’iri soko kandi ni ibintu bisanzwe bibaho mu kugura no kugurisha naho ubundi umufaransa Zinadine Zidane yamaze guhakanira ubusabe bwa PSG bwo kuyitoza nyuma y’uko Pochettino azaba avuye muri iyi kipe.

Nubwo bwose akomoka mu gihugu cy’ubufaransa ariko nubundi ntabwo yirengagije ibihe byiza yagiriye muri Los Brancos nk’uko abafana ba Real Madrid bakunda kwiyita.

Zinadine Zidane si ubwa mbere ahakaniye iyi kipe ya PSG kuko bimaze kuba ubwa gatatu gusa we yari yanabisezeranije iyi kipe ko azayitoza, gusa nyuma y’uko Mbappé yanze kuza muri Real nawe yahisemo kwihimura yanga kujya muri PSG.

Ibi byagaragaje ubudakemwa ndetse n’urukundo afitiye ikipe ya Real Madrid yatwariyemo ubikombe bya Champions league byikurikiranya ndetse akaba yaranayigiriyemo ibihe byiza nk’umukinnyi.

Tubibutseko kuva Zidane yareka gutoza iyi kipe ya Real Madrid atigeze agira indi kipe atoza kugeza ubu nta kipe nimwe atoza yibereye mu biruhuko hamwe n’umuryango we, ndetse mu minsi yashize yahakaniye ikipe ya Manchester United yashakaga ko ayitoza.

Mbese ibi byaba ari ikigaragaza ko haba hari amahirwe y’uko ashobora kugaruka gutoza iyi kipe ikinira I Santiago Beranbeu?

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaviduye amafaranga ya Sebuja afatwa amaze kwiyatsa ku byangwe

Satani yavuye ikuzimu aza mu bantu n’imbwa koko