in

Yaviduye amafaranga ya Sebuja afatwa amaze kwiyatsa ku byangwe

Umugabo witwa Habarurema Paul yafashwe amaze kwiba ibihumbi 185 by’amafaranga y’u Rwanda, aho yayakuye kuri telefone y’uwo yakoreraga akazi ko mu rugo witwa Semugaza Abdallah utuye mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yafashwe amaze gukoreshamo make.

Uyu mukozi ngo yaje gukora muri uru rugo, abanza kuneka umubare w’ibanga wa sebuja, aho nyuma yo kuwumenya yamutiye telefone ngo avugishe abiwabo aho yahise yiyohereza ibihumbi 185,000.

Amaze kuvidanura intoti z’abandi, nyamusore yahise atoraka arigendera aho Sebuja yaje kubimenyera yahise yitabaza Polisi imufasha gufata uyu musore aho yari amaze kuguramo imyenda, inkweto n’igikapu asigaranye 135,500Frw.

Akimara gufatwa yemeye ko yatwaye amafaranga ya Sebuja ayakuye kuri telefone, kandi ko atari ubwa mbere abikoze, akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu nta mukobwa wandikira mbere umusore ariko wamwandikira agahita asubiza

Zidane yanze gusonga Real Madrid no kuyigambanira, atera umugeri ubusabe bwa PSG.