in

Zari ufite imyaka 42 yasubije abibaza ku rubyaro ndetse n’urukundo rwe na Shakib arusha imyaka 12 bahita bifata ku minwa

Umushabitsi Zari Hassan w’imyaka 42 y’amavuko wibera muri Afurika y’Epfo, yahishuye ko ku bana batanu afite nta gihindutse agomba kongeraho n’abana agomba kubyarana n’umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya arusha imyaka 12 yose.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku kirori ategura kizaba tariki ya 22 Ukuboza cya All White Party, itangazamakuru ryaboneyeho rimubaza no ku mubano we na Shakib.

Uyu mubyeyi w’abana 5 harimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Zari aheruka kujya kwerekanwa kwa Shakib, yavuze ko ababyeyi be bamukunze ndetse urukundo rwa bo baruha umugisha, yahishuye ko bazabyara igihe n’ikigera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu batoza batozaga muri Championa y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yirukanywe

Lionel Messi igikombe ataratwara ni icyo atarakinira! Kurikira ibigwi cy’uyu mugabo ukomeje gutitiza abatuye isi yose