in

Lionel Messi igikombe ataratwara ni icyo atarakinira! Kurikira ibigwi cy’uyu mugabo ukomeje gutitiza abatuye isi yose

Rurangiranywa Lionel Messi yavutse ku itariki ya 24 Kamena 1987, ni umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwuga,  akomoka muri Argentine kandi akina nk’umukinnyi usatira mu ikipe ya Ligue 1 ya Paris Saint-Germain akaba anayobora ikipe yigihugu ya Argentine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’ibihe byose babayeho mu mupira w’amaguru, Messi mubyo yagezeho harimo kuba afite Ballon d’or zirindwi,  yegukanye inkweto esheshatu za zahabu mu Burayi.

Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Fc Barcelona y’abato akomeza mu ikipe nkuru maze mu mwaka wa 2021 aza kuyivamo ajya muri Paris Saint-Germain.

Muri Barcelona yahatwariye ibikombe 35. Harimo ibikombe 10 bya La Liga, ibikombe birindwi bya Copa del Rey n’ibikombe bine bya UEFA.

Hamwe nigihugu cye, yatwaye Copa América muri 2021 ndetse n’igikombe cyisi cya 2022 yegukanya ejo.

Messi afite agahigo ko kuba ariwe muntu watsinze ibitego byinshi muri La Liga (474), na shampiyona yu Burayi (50), hat-trike nyinshi muri La Liga (36) na UEFA Champion League (8), kandi atanga imipira ivamo ibitego (192) muri La Li Liga, na Copa América (17).

Messi yatsinze ibitego birenga 750 akina by’umwuga mu makipe asanzws ndetse n’igihugu, kandi afite ibitego byinshi byumukinnyi wikipe imwe (672) yatsindiye Fc Barcelona.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari ufite imyaka 42 yasubije abibaza ku rubyaro ndetse n’urukundo rwe na Shakib arusha imyaka 12 bahita bifata ku minwa

Karabaye noneho! Indi nkuru mbi itashye mu matwi y’abakunzi ba Karim Benzema ndetse n’abakunzi b’u Bufaransa muri rusange batarakira gutakaza igikombe cy’isi