in

Umugabo yaguwe gitumo ahengereza abanyeshuri b’abakobwa, icyabimuteye kirasekeje.

Umugabo w’imyaka 36 yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Kasama, mu gihugu cya Zambia, wo mu gace ka Mukenga, ushinjwa guhengereza Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kasama, ubwo barimo bogera imbere y’amacumbi yabo.

Uhagarariye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Desmond Mwanza yabwiye Mano News dukesha iyi nkuru, ko uyu mugabo yitwa Pethias Mwamba Mulenga.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ukekwa yafashwe kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe n’iminota myakumabiri za mu gitondo, arimo guhengereza ku rukuta rwubakishije ibiti acisha amaso ahavuyemo ibiti, ubundi atahurwa n’ucunga icyo kigo wahise umushyikiriza inzego z’umutekano.

Uyu mugabo agifatwa yashatse guha ruswa ucunga icyo kigo ruswa y’igihumbi n’amaganabiri y’amakwaca (1,200 Kwaca) amafaranga akoreshwa muri Zambia, angana hafi n’ibihumbi mirongo itandatu by’amanyarwanda(60,000 Frw), umuzamu ariko arayanga.

Mwamba yavuze ko atari ubwa mbere yari aje kurunguruka abanyeshuri ubundi akabafata amafoto n’amashusho we n’abagenzi be bakabyifashisha bikinisha.

Mwanza yavuzeko inshuti zuyu mugabo zahoraga zisaba amafoto atandukanye yuburanga nikimero cyaba bangavu bakiri bato kugirango birebere ubunga

Mwanza agira intama kumuntu wese waba agifite intekerezo nkiyuyu mugabo washize isoni

Uyumugabo ukekwaho icyi cyaha ubu arafunzwe n’inzego zo muri icyo Gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Vanessa ukundana na Yverry yamubwiye ari ku rundi rwego

Yvette wo muri City Maid yatomagije Musaza wa Young Grace yihebeye.