Yvan Buravan yari yaravuze icyo yakora aramutse asigaje umunsi umwe wo kubaho (video)

Mu gihe hashize amasaha make umuhanzi Burabyo Yvan yitabye Imana aho yaguye mu gihugu cy’Ubuhinde azize indwara ya kanseri, ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe hanze imwe mu mashusho agaragaza aho Yvan Buravan yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wamubazaga ibibazo bitandukanye.

Nkuko aya mashusho abigaragaza, umunyamakuru yabajije Buravan icyo yakora aramutse asigaranye umunsi umwe wo kubaho.

Yvan Buravan yamusubije mu magambo agira ati « Nanezerwa nakwishima mbese namekinga shuwa ko nezerewe pe soit natumira izo nshuti, abavandimwe tukagira ibyo bihe tugatarama tukaririmba tukabyina tugakora iki kuko one thing special naba ngiye mu ijuru ».

Dore uko byagenze mu mashusho: