in

Amafoto y’urwibutso #YvanBuravan asigiye abari bamuzi ndetse n’abakunzi b’umuziki we muri rusange

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Burabyo Dushime Yvan wamamaye cyane ku izina rya Yvan Buravan yasakaye.

Yvan Buravan ni umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ziganjemo iza RnB harimo Malaika, Ni njye nawe, Bindimo, Supernatural, Big Time ari nayo ya nyuma yakoze ndetse n’izindi nyinshi

Twifuje kubasangiza amafoto yo mu bihe bitandukanye yaranze ubuzima bwa Yvan Buravan harimo aye ndetse n’andi yafashe ari kumwe n’inshuti ze n’abafana be.

Ayo twabahitiyemo ni aya akurikira:

Niba hari indi foto ya Yvan Buravan mwafashe cyangwe se iyo mufite muri kumwe mwaza kutwandikira mukaduha nimero zanyu muri comments maze ifoto mukayitwoherereza tukayongera mu nkuru.

Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya kanseri y’urwagashya.Yvan yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko (27/04/1995-17/08/2022). Imana imuhe iruhuko ridashira!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impanuro ya nyuma Buravan yasigiye abatuye isi bose

Yvan Buravan yari yaravuze icyo yakora aramutse asigaje umunsi umwe wo kubaho (video)