Breaking news: Rayon sport igiye kuzana rutahizamu wayikozemo amateka

Nyuma y’uko Rayon sport ikomeje kwiyubaka kugirango izitwara neza ndetse yegukane igikombe dore ko abafana banyotewe igikombe.

Biravugwa ko rutahizamu Musa Camara ukomoka muri Mali ntagihindutse uyu munsi arasinya amasezerano muri Rayon Sports yahoze akinira akanayihesha igikombe cya shampiyona.

Uyu mukinnyi  yakiniye Rayon Sports umwaka umwe,ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona hanyuma ayivamo yerekeza muri RS Berkane muri Maroc,yamutanzeho hafi miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda icyo gihe.