Neymar yabsabiwe gufungwa imyaka ibiri muri gereza kubera ibyaha ashinjwa by’uburiganya na ruswa.
Neymar yaburaniye muri Espagne, aho yaburanaga na Sosiyete y’iwabo muri Brazil yitwa DIS.
Iyi sosiyete irega Neymar ko yahawe amafaranga make ku masezerano bari bafitanye ubwo uyu mukinnyi yakinaga muri Santos.
Muri 2013, Neymar yerekeza Fc Barcelona yaguzwe miliyoni 57 z’amapawundi yaguzwe, nuko ababyeyi ba Neymar bafashe mo miliyoni 40 maze 17 zisigaye akaba arizo iyi sosiyete ifataho 40% andi akajya muri Santos yari avuyemo.
Abashinjacyaha basabiye Neymar igifungo cy’imyaka 2 na Miliyoni 10 z’amayero mu gihe icyaha cyaba kimuhamye, ariko ba nyiriyi sosiyete bo bifuzaga ko yazafungwa imyaka 5 ndetse na Miliyoni 149 z’amayero mu gihe yahamwa n’icyaha.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara ibyumweru 2 humvwa ubuhamya butandukanye.
Amafoto: