in

Youssou Diagne Ategerejwe i Kigali muri Rayon sports

Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w’Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro.

 

Diagne, uzwiho ubuhanga mu gucunga ubusatirizi bw’amakipe bahanganye, yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino. Kubera ubunararibonye bwe, yitezweho gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye mu mwaka w’imikino 2024-2025.

 

Uyu mukinnyi Kandi anzwiho Ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga, by’umwihariko mu buryo bwo kurinda izamu no gutangiza umukino uhereye inyuma. Rayon Sports itegereje ko azahita yinjira mu myitozo akamenyerana n’abandi bakinnyi b’ikipe.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gusezera bwanyuma nyakwigendera Dorimbogo -Amafoto

Lamine Yamal na Alex Padilla za byaye amahari