in

Yolo The Queen yakurugutuye amatwi y’umutekamutwe washakaga kumwibira konti ye ya instagram

Yolo The Queen, umwe mu banyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri instagram yakosoye umutekamutwe washakaga kumwibira konti ye ya instagram.

Ni kenshi abatekamutwe bandikira abakoresha instagram bakabizeza ko bari buze kubaha amafaranga ndetse n’izindi ndonke z’umurengera maze bagasaba abakoresha instagram gufungura zimwe muri links baba babahaye bikarangira konti za instagram bazibatwaye gusa Yolo The Queen we acanye ku maso.

Nkuko Yolo The Queen yabisangije abamukurikira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yerekanye ubutumwa yagiranye n’umutekamutwe washakaga kumwibira konti ye ya instagram.

Ubu butumwa bugaragaza amagambo umutekamutwe yararimo kwandikira Yolo The Queen aho yamwizezaga ko agiye kumuha amafaranga gusa Yolo The Queen yahise amuvumbura maze amubwira ko adakeneye amafaranga ye ko ahubwo we ashobora kumufasha kubera ko nawe yifitiye amafaranga ye kandi ahagije. Yolo The Queen yasoje atanga ubutumwa buburira abafana be kwirinda abatekamutwe nka bano bandikira abantu bashaka kubibira konti zabo za instagram.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Casemiro yateranye amagambo n’abavuze ko akurikiye amafaranga muri Manchester united

Alpha Rwirangira n’umufasha we bari mu byishimo bikomeye