in

Yoane Wissa wa Brentford agiye Kumara igihe hanze y’ikibuga

Rutahizamu w’ikipe ya Brentford, Yoane Wissa, agiye kumara amezi abiri adakina nyuma yo kuvunikira ku mukino wahuje ikipe ye na Manchester City. Ibi byatangajwe n’umutoza wa Brentford, Thomas Frank, nyuma yo gutsindwa n’ibitego 2-1 na City mu mpera z’icyumweru gishize.

Wissa, ufite imyaka 28, yavunitse ubwo yari amaze gutsinda igitego cya mbere mu mukino wabereye kuri Etihad Stadium, nyuma yo kuvunwa

Mateo Kovacic, bikarangira asohotse mu kibuga igice cya mbere kitararangira.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Ugushyingo.

Fank ati “Wissa ntabwo ahagaze neza, birababaje kuko bivugwa ko iyi mvune izatuma amara amezi abiri adakina,”

Frank yakomeje avuga ko iyi mvune ya Wissa isigiye icyuho kinini ikipe ye. Nyuma yo kubura Ivan Toney, rutahizamu w’u Mwongereza waguzwe na Al-Ahli yo muri Saudi Pro League, Wissa yari yigaragaje mu mikino ya mbere y’umwaka wa shampiyona ya Premier League, atsinda ibitego bitatu mu mikino ine ya mbere.

“Twatakaje Wissa, kandi ubu dufite icyuho gikomeye imbere, cyane ko na Igor Thiago, rutahizamu twaguze muri iyi mpeshyi, amaze igihe akomeretse nyuma yo kubagwa ivi mu kwezi kwa Nyakanga,” Frank yagize ati. “Twavugaga ko twaguze Igor Thiago ngo asimbure Ivan Toney, ariko twari dufite Wissa. Ubu rero icyo cyuho kizatugora, ariko nk’uko bisanzwe, tuzashaka igisubizo.”

Uyu mugabo w’imyaka 50 yashimangiye akamaro k’umukinnyi we mu gice cya mbere cy’iyi shampiyona, aho yagize uruhare runini mu mikinire ya Brentford, anabasha gutsinda ibitego bitatu by’ingenzi mu mikino ye ya mbere. Frank ati: “Wissa yagize umwaka mwiza ushize kandi n’uyu mwaka yari yatangiye neza cyane, ibitego bitatu mu mikino ine ni umusaruro mwiza.”

Iyi mvune ya Yoane Wissa ishobora no kugira ingaruka ku ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN 2025. Ikipe ya Congo Leopards yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike mu itsinda H, aho batsinze Guinea na Ethiopia mu mikino yabaye muri uku kwezi. Nyamara, ikipe ya Sebastien Desabre igiye guhura na Tanzania mu mikino ibiri yo mu kwezi gutaha, bityo kubura Wissa bikaba bishobora kuyisubiza inyuma mu mikino iri imbere.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Patriots BBC yigaranzuye APR BBC

“Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? KNC yishongoye ku bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bagarutse nyuma y’imyaka 4