Yishyuye uwamuteye inda! Mu Rwanda, Umugore witwa Jacqueline yavuze ukuntu yishyuye umugabo kugira ngo amutere inda gusa uwo mugabo yahise aburirwa irengero.
Umugore witwa Jacqueline ukomoka mu Rwanda udafite amabiko ndetse akaba afite n’ijisho rimwe, yavuze ukuntu yishyuye umugabo wamuteye inda.
Mu buhamya bwe, uyu mubyeyi w’umwana umwe yavuze ko afite imyaka 10 iwabo haje abantu bamwicira ababyeyi ni uko maze nawe bamutema amaboko bamukuramo n’ijisho.
Nyuma yo kwisanga gutyo, nta mugabo wigeze amwikoza kugeza aho yafashe icyemezo cyo kujya guhiga umutera inda.
Yishyuye umugabo amutera inda ni uko maze aza kwibaruka umwana w’umukobwa. Kuri ubu uyu mugabo wamuteye inda yahise aburirwa irengero.