in

Yishe umugore we nyuma yo kumenya ko agiye kurongorwa n’undi mugabo maze na we ariyahura

Umugabo bivugwa ko ari umupolisi w’imyaka 29 wo muri Zambiya uzwi ku izina rya Albert Kamasumba yishe umugore we bari baratandukanye, Deborah Kasakula, na we ahita yiyahura.

Ibi byabaye saa kumi nimwe z’umugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 20 Nzeri 2022, mu mujyi wa Pamodzi, Ndola.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mugabo yarashe umugore we arapfa nyuma yo kumenya ko agiye gushaka undi mugabo.

Amakuru avuga ko Deborah yamusize kubera ko yari arambiwe guhohoterwa n’uyu mugabo.

Abashakanye babanaga mu kigo cya polisi cya Chifubu bari bamaze amezi batandukanye aho  Deborah yari yasubiye iwabo.

Amaze kumenya ko Deborah agiy kurongorwa n’undi mugabo i Kitwe, yagiye kumusura maze aramurasa, maze na we ajya aho yabaga arirasa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yamaze kurasa umugore we maze akajya aho yabaga na bagenzi be b’abapolisi akabaha telefone ye agahita yirasa.

Ushinzwe umubano rusange w’ibitaro bya Ndola, Sheona Kamwendo yemeje ko ibitaro byakiriye imirambo ibiri y’umugabo n’umugore witwa Albert Kamasumba na Deborah Kasakula.

Abashakanye basize umwana umwe w’umwaka umwe n’ukwezi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruvuyanga yavuze akayabo k’ibitego APR yari kuba yaratsinzwe umusifuzi akiba Monastir

Umunyamakuru ukomeye wajyanye na APR FC yavuze ko bateguye US Monastir binyuze muri Mugunga Yves