Yirwanyeho ntakina! Kazungu Denis yabeshye urukiko ikinyoma cyimaze kunyomozwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwanyomoje amakuru yatanzwe na Kazungu Denis ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, uvuga ko yishe abarenga 14 kuko bamwanduje agakoko gatera Sida.
Kuri uyu wa Kane nibwo Kazungu Denis ushinjwa kwica abantu 14 urw’agashinyaguro yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ubwo yari abajijwe n’umucamanza icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura mu nzu, Kazungu yabwiye urukiko ko yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.