in

Mu mujyi wa Rusizi hari inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni 5Frw

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashinge mu mudugudu wa Rushakamba, inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibikoresho by’ubudozi bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byabaye saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ta 21 Nzeri 2023, mu mujyi wa Rusizi aho umuryango umwe w’inzu y’ubucuruzi wahiriyimo ibikoresho bikoresha mu kudoda bifita agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Umwe mu badozi bakorera mu muryango wafashwe n’inkongi mu igorofa imwe yo mu mujyi hagati, yacomeretse imashini ikoreshwa n’umuriro ngo atangire akazi, bihita biturikira muri ‘prise’ umuriro utangira kwaka.

Abari muri uwo muryango bahise basohoka, ku bw’amahirwe bavamo ari bazima. Ubuyobozi bwitabaje ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ribasha kuyizimya indi miryango itarafatwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kongera kureba imikino ya shampiyona y’u Rwanda bizagorana! RBA yambuwe ububasha bwo kwerekana imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yirwanyeho ntakina! Kazungu Denis yabeshye urukiko ikinyoma cyimaze kunyomozwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)