in

“Yinjiye mu cyumba atangira kuzamura amajipo” Kigali umugore yagaragaje amahano akorerwa n’umuhungu we

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda mu kagari ka Nyakabanda II haravugwa inkuru y’umugore wagaragarije abaturanyi be ko abangamiwe n’umwana we w’umuhungu anashimangira ko yari agiye kumusambanya.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, ahagana saa munani z’amanywa

Uyu mubyeyi yabwiye abaturanyi be ko umwana we ajya amuhohotera akamukubita ndetse hari n’igihe ajya ashaka kumusambanya cyane cyane iyo yasinze.

Yagize ati “Njye rwose mumbwire ibyo nzakora uyu musore nijoro yinjiye mu cyumba atangira kuzamura amajipo ashaka kumfata ndikanga.”

Yongeyeho ko umwana we ajya amuziza ko yashatse undi mugabo nyuma yo gutandukana na Se.

Uyu musore we yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyina amubeshyera atashatse kumufata anashimangira ko ajya amukubita kuko ajya azana abagabo aho batuye.

Abaturage bahise basaba uyu mubyeyi n’umwana we kugeza ikibazo cye ku buyobozi kugira ngo buzabafashe mu kwirinda ko hari uwazagirira undi nabi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dany Nanone ari kuririra mu myotsi

Imana yakinze ukuboko! Umuhanzi Diamond Platnumz na bagenzi be basimbutse urupfu – VIDEWO