in

Yimariyemo Juno na Ariel Wayz nyuma yo kubura Yvan Bravan

Umukunzi wa Juno na Ariel Wayz yatubwiye uburyo yabimariyemo nyuma yuko abuze nyakwigendera Yvan Bravan ariwe yafatiragaho urugero

Joseph Nshimyumukiza wihebeye abo bahanzi twavuze harugura yatubwiye uburyo batumye akunda umuziki cyane kugeza naho yiyemeza kuzawukora, Joseph ukoresha The_brown_rw mu muziki avuga ko agitangira gukurikira umuziki yafatiraga urugero ku muhanzi Yvan Bravan uherutse kwitaba Imana ariko nyuma yuko atabarutse yahise atangira gufatira urugero kuri Juno Kizigenza na Ariel Wayz

Umuhanzi The_brown_rw

Mu kiganiro twakomeje kugirana na The_brown_rw yakomeje atubwira ko nawe yiyemeza gutangira umwuga w’ubuhanzi ndetse akaba amaze kugira indirimbo icumi zanditse ariko atari yakorera amajwi avuga ko yatangiye gukunda umuziki ku myaka ye icumi.

The_brown_rw avuka mu karere ka Karongi mu murenge wa Mutuntu ngo ashaka kugera ku rwego rushimishije mu muziki icyakora nubwo uyu muhanzi ashaka kugera kure kimwe n’abandi bahanzi bakizamuka bakunda kugaragaza ikibazo cy’amikoro nawe niko bimeze arasaba ubufatanye n’abandi bahanzi,kumufasha mu buryo bw’amikoro ndetse no kumukurikira ku mbugankoranyambaga ze zose dore ko zose akoresha The_brown_rw_official asoza avuga ko ahuriwemo n’impano zitandukanye zitari kuririmba gusa.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Subiramo ngo ‘kurwangarwanga'” Umusore w’umunyaRwanda yahuye n’umuzungukazi amusaba gusubiramo amagambo y’ikinyaRwanda, muri ayo magambo harimo “kurwangarwanga, igisupusupu, n’imyidagaduro” – [AMASHUSHO]

“Ugomba kongerwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda” Mutesi Jolly yashyize hanze ifoto yambaye ipantaro yiteye n’ibirungu mu maso no ku munwa bituma bamubonamo ibyiza nyaburanga bitewe n’ubwiza yari afite – ifoto