Abashinjacyaha bo mu Bufaransa batangaje ko bataye muri yombi umubyeyi w’imyaka 33, ucyekwaho kwica umwana w’imyaka 10 akamujugunya mu ivarisi.
Umurambo w’uyu mwana watowe ku wa kane mu mugi wa Ferrieres-en-Brie, mu burasirazuba bwa Paris.
Ubushinjacyaha bw’akarere bwatangaje ko uyu mubyeyi w’imyaka 33, yafashwe n’abapolice nyuma yo guhururizwa n’uwo bashakanye.
Polisi yatangiye gucyeka uyu mugore ubwo murugo iwe habonekaga amaraso, bituma ababishinzwe batangira igikorwa cyo gushakisha nyiri ayo maraso.
Nk’uko bitangazwa na Laureline Peyrefitte, umushinjacyaha wo muri Meaux, ngo iperereza ryakozwe ryatumye haboneka nyiri ayo maraso.
Akomeza avuga ko nyiri ayo maraso yari umwana w’uwo mugore wishwe agashyirwa mu ivarisi akajugunwa mu gisanduku cy’imyanda.
Uwo mushinjacyaha asoza avuga ko umurambo w’uyu mwana wabonetse ufite ibikomere byinshi, bigaragara ko yatewe icyuma.
Umurambo wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe ibipimo kugirango hamenyekane neza icyateye urupfu.