in

Super Manager yamaganye abavuga ko arengeje imyaka 30 ahishura agashya azakora muri Mr Rwanda

Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager kuri ubu ari mu bahatanira ikamba rya Mister Rwanda 2022 rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere yavuze ko atazi impamvu abantu bavuga ko arengeje imyaka 30 avuga n’agashya agiye kuzana muri iri rushanwa.

Mu minsi ishize ubwo abategura iri rushanwa batangazaga ko mu bitabiriye iri rushanwa harimo Super Manager abantu batangiye kwibaza niba yaba atarengeje imyaka isabwa ahubwo batungurwa no kumva avugako afite imyaka 23.

Ni inkuru benshi bafashe nkaho ari urwenya kuko imyaka ntarengwa ari 18-30 kandi abenshi bakaba baravugaga ko Super manger yaba arengeje imyaka 30.

Mu kiganiro Super Manager  yatanze kuri youtube  yatangaje ibijyanye n’intego ze muri Mister Rwanda anavuga ku myaka ye y’ibazwaho na benshi.

Super Manager ati “Iki nicyo gihe cyange cyo kuba rudasumbwa w’uRwanda, icyo mbasaba ni ukubyereka abanyarwanda gusa ntakindi. Nsanzwe mpindurira ubuzima urubyiruko, banyigiraho byinshi haba mu bitekerezo no mu bikorwa ariko ubu bwo nimba rudasumbwa nzanabuhindura mu bundi buryo kuko nzaba mfite n’ikinsubizamo imbaraga”.

Ku bijyanye n’imyaka ye yagize ati “Nabonye abantu bavugako imyaka nyirengeje sinzi aho babikura kuko ngewe mfite imyaka 23 kandi nerekanye indangamuntu rero abo bavuga ko nyirengeje nabo nibazane ikimenyetso bareke kuvuga ibihuha kuko ngewe namaze kubyemererwa guhatana kandi ntiwakwemererwa urengeje imyaka nkenerwa”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Grace Bahati yavumbuye inkomoko y’inseko ye izira imbereka

Yikoze munda: Umugore w’imyaka 33 arashinjwa kwica umwana w’imyaka 10 akamujugunya mu ivarisi