in

Yijyanye mu irimbi nyuma yo gukorerwa ibidasanzwe n’indaya

Umusore witwa Moses uri mu kigero cy’imyaka 29 yijyanye mu irimbi nyuma yo kwibwa utwe twose n’indaya yari ari kumwe nazo.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, aho uyu musore yagiye mu irimbi arandaguza imisaraba n’uko maze nawe yinaga mu mva irangaye.

Ibi byabereye Kimironko, aho abaturage bavuga ko yabanyuzeho yiruka ameze nk’uwa saze, bamukurikiye babona ari kugenda arandaguza imisaraba, aho bagize ngo ni umujura w’imisaraba, nuko amaze kurandaguza imisaraba igera kuri ine yahise abona imva irangaye ahita yirohamo.

Abaturage bari bamubonye bahise bahamagara inzego z’umutekano bagira ngo ni umusazi, gusa ariko abari bazi ikibazo afite bavuze ko ari muzima nuko bamukura muri iyo mva.

Bagenzi be baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko uyu musore asanzwe ari umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Kimironko, aho bashimangiye ko yaraye mu ndaya zikamwiba maze nawe agahitamo kuza kwinaga mu mva.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yihaye gusambanyiriza umukobwa mu rusengero bimukoraho

Gisozi: Ibisambo bibiri byarashwe ubwo byari bivuye kwiba abaturage