in

Yihaye ibyo kunywa inzoga nyinshi arara mu kiraro cy’inka bucya yapfuye

Umushumba uragira inka yasanzwe mu kiraro cy’inka yapfuye bivugwa ko yari yasinze inzoga ziva muri Kongo.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko mu mudugudu wa wa Rutagara.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022, aho umushumba witwa Iyamuremye James yasanzwe mu kiraro yapfuye.

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, Harerimana Emmanuel Blaise.

Uyu murambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa ngo harebwe icyateye urupfu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza yihutirwa kuri Kanye West watandukanye na Kim Kardashian

Umuhanzikazi Nomcebo wakomye abanyarwanda mu ndirimbo “Jerusalema” yabahaye ubutumwa bw’intashyo