Yifashishije Amavubi, Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu abahaye Apôtre Yongwe amafaranga bamurega kuko ngo ibitangaza yabijeje bitasohoye.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo urukiko rwasabiye Yongwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza.
Kubera abatanze ubuhamya, Yongwe aregwa kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya.
Ku muyoboro wa YouTube shene ya Mutesi Scovia, uyu munyamakuru yacanzwe bikomeye n’ibijyanye n’amaturo n’ibiregwa Yongwe.
Ku gusobanura ibyo, yabigereranyije n’umupira w’amaguru, aho yifashishije Amavubi.
Ku Mavubi, yavuze ko iyo abantu batanze amafaranga yabo bakizezwa intsinzi ngo baze ku kibuga barangiza ntibayibone kuki batajya kwaka ayabo batanze?
Kuri Yongwe, Scovia avuga ko ku bitangaza by’Imana bisaba kwizera bityo rero ngo abavuga ngo Yongwe yabijeje ibitangaza ntibabona, bizeye ku kigero Imana yagusubiza?
[videwo]