in

Yewe yarye warayatunukiye! Ukuntu Bamenya yashoye miliyoni 24 muri sinema zigashya agasigara nta rwara rwo kwishima

Umunyarwenya Benimana Ramadan wamenyekanye nka Bamenya muri filime yanamwitiriwe yavuze ukuntu yasohoye miliyoni 24 muri sinema zose zigashya.

Uyu musore w’imyaka 29 ku ikubitiro yashoye miliyoni 17 muri sinema ni uko aza kunguka ibihumbi 500.

Mbere y’uko ashora ayo mafaranga, Mama we yari yamusabye ko yayaguramo ikibanza ku irebero kuko cyaguraga miliyoni 10 none ubu kigeze kuri miliyoni 100, gusa ariko we yarabyanze ayashora muri sinema.

Nyuma y’aho yaje kubona izindi miliyoni 5 maze nazo azishora muri sinema nazo zirongera zirashya.

Nyuma yaje gushora muri Bamenya ari nayo yamukuyeyo gusa ariko yashoyeyo yikandagira.

Muri Bamenya Series yasohoyemo miliyoni imwe gusa ariko nayo yayishoye yikandagira gusa ubu niyo imutunze ndetse yamugize ni uwo ari we ubu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi cyane, umubyeyi wa Cycy Beauty yashyinguwe mu cyubahiro (AMAFOTO)

Umukobwa w’imyaka 20 ibikorwa bye yakoze ku myaka ye micye bimukozeho (AMASHUSHO)