in

Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka

Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka.

Kuri ubu APR FC yamaze kumvikana na bamwe mu bakinnyi b’inkorokoro gusa nta numwe wari wasinya.

Impamvu batari basinya ni uko APR FC itari yabona amafaranga.

Wakibaza ngo amafaranga APR FC yayaburiyehe. Aha tugendane neza.

APR FC ikoresha amafaranga y’ingengo y’impari ya Leta, ayo mafaranga asohoka buri tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

Byumvikane ko amafaranga yasohotse ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje, gusa APR FC ntirasinyisha umukinnyi kubera ibiruhuko by’iminsi y’ubwigenge no kwibohora byahuriranye n’impera z’icyumweru.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo, ndavuga tariki ya 5 Nyakanga aribwo APR FC izatangira gusinyisha bamwe mu bakinnyi yamaze kumvikana nabo kuko nibwo abakozi ba Leta bazasubira mu kazi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe birakuzonga: Ddumba yabajije Rumaga igihe yavukiye maze amusubije aburicyo akuramo (Ibyo yamusubije)

Ifoto y’umunsi: Ifoto ya kera ya Christopher ari kwishimira ko indirimbo ye yanyujijwe kuri Terevisiyo ntizibagirana