Yemeye kuryamana n’umushinwa aziko agiye kumurya idorari none umusinwa yamuteye inda ahita amusiga wenyine none ubu ari gusabiriza
Umugore wo muri Zambiya ari gusaba ubufasha leta nyuma yo kubyarana umwana n’Umushinwa wamutaye akimara kumenya ko atwite.
Uyu mugore arasaba ko Leta yamufasha gutuma uyu mushinwa yemera inshingano ze akaza kumufasha kurera uyu mwana babyaranye.
Uyu mugore arashinja uyu mushinwa kumutererana we n’umwana wabo w’amezi arindwi.
Uyu mugore witwa Eunice Nasungwe wo mu gace ka Chainda i Lusaka yavuze ko ari umushomeri.
Nasungwe yavuganye na tereviziyo y’iwabo avuga ko atewe impungenge n’ubuzima arimo.
Uyu mugore avuga ko yabanye n’uyu mushinwa amezi menshi.
Uyu mushinwa ngo yishyuye ababyeyi be inkwano kandi amusezeranya ko azahita amurongora vuba.
Uyu mushinwa ikimenya ko yateye inda, yahise ata urugo arahunga.