in

Yaziryaga buturi! Umugore w’i Musanze yibye ihene maze arayibaga ayimanika mu gisenge akajya ayirya gake gake uko yumva ashatse inyama

Yaziryaga buturi! Umugore w’i Musanze yibye ihene maze arayibaga ayimanika mu gisenge akajya ayirya gake gake uko yumva ashatse inyama.

Impumuro y’inyama yatamaje umugore wo mu Karere ka Musanze uherutse gucunga ku jisho abaturanyi be maze akabiba ihene akayibaga, inyama akazimanika ku gisenge aho yagendaga akataho akaboga ko guteka.

Ni umugore w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi ho mu Karere ka Musanze.

Amakuru avuga ko abaturanyi buriya mugore babuze ihene ku wa Kane w’icyumweru gishize maze nyuma y’iminsi ibiri hakaza gufatirwa inyama zayo mu nzu z’uwo muturanyi wabo.

Uriya mugore ngo yari yaramanitse izo nyama ku gisenge cy’inzu ye, aho yari akomeje kuziryaho.

Ubwo nyiri ihene yarangishaga ahantu hose yageze no ku muturanyi we maze bamubwira ko bigize kuyibona ariko abana bakayirukana batazi aho yagiye.

Yarakomeje arashakisha ariko aza kubwirwa ko mu nzu y’uwo mugore haturuka impumuro y’inyama buri munsi, ibintu byasaga nk’ibishya muri urwo rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yatangaje ko ubwo bageraga mu rugo rw’uwo mugore bakurikiye impumuro y’inyama basanze ari ya hene yabazwe koko.

Yagize ati “Ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu, byaje kurangira umwe arebye muri Plafond asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe.”

Kugeza ubu uyu mugore yashyikirijwe ubutabera kugira ngo aryozwe icyaha cyo kwiba itungo ry’umuturanyi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yarongoye umukobwa w’imyaka 17 amugira umugore ni uko maze RIB imuta muri yombi bagiye kwirega mu miryango

Umunyamakuru Sam Karenzi akomeje kunyurwa no kumva Urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda mbere y’uko ajya mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire